Ibyo abasore birinda iyo bakundana n’abakobwa babarusha umushahara

Yanditswe: 13-09-2015

Mu kiganiro twagiranye n’abasore batandukanye bagize icyo bavuga ku gukundana n’umukobwa ukurusha umushara, cyangwa afite akazi wowe uri umushomeri bavuga ko hari ibyo birinda kugira ngo abakobwa batabasuzugura.

Ibi ni bimwe mubyo bahurizaho bavuga ko utabyirinze, umukobwa yazajya agusuzugura ;

Aimable ni umwe mu bo twaganiriye,avuga ko we akundana n’umukobwa umurusha umushahara mwinshi yajya yirinda kumuguza amafaranga.Ati ;’’ jyewe n’ubwo naba nkeneye amafaranga sinshobora kuyamuguza ahubwo nashaka undi nyaguza maze ntamenye ibyanjye.’’

Leonard we ati ;’’ Jyewe nkundana n’umukobwa nk’uwo najya nirinda ko ansohokana kenshi n’ubwo yaba andusha amafaranga,ahubwo jyewe nanjya ngerageza muri dukeya mfite nkamusohokana cyangwa nabona ntabishoboye nkajya mubwira ko ntakunda gusohoka,kuko abakobwa benshi bakunda gusohokana n’abasore bakundana kandi iyo amafaranga ari aye nawe bigutera isoni.

Louis nawe ati ;’’Mbaye nkundana n’umukobwa undusha umushahara cyangwa nkaba ndi umushomeri nta kazi ngira,najya nirinda kumubwira ibibazo by’ubukene cyangwa mporana amaganya,ahubwo nkihagararaho ntazigere abona ko ndi umunyabibazo,kuko iyo umukobwa abonye ukunda kumuririra aragusuzugura akajya abibwira na bagenzi be,ndetse bishobora no kubatandukanya.

Aba bose kandi icyo bahurizaho,bavuga ko iyo ukundana n’ umukobwa ukurusha umushahara uba ugomba kwihagararaho kandi ukanamwiyemeraho, kugira ngo atazajya agusuzugura ahubwo ukamwitwaraho neza mu rukundo mukazabana,noneho akazagufasha kubaka urugo rukomeye kuko icyo gihe noneho biba ari inshingano ze kugaragaza icyo umushahara we mwinshi umaze mu rugo.

Uku niko aba basore babibona kandi bakavuga ko babihuriyeho n’abandi benshi kuko nta muhungu ukunda agasuzuguro dore ko ngo abakobwa benshi nabo iyo bafite amafaranga usanga biyemera cyane bagasuzugura abasore b’abakene rimwe na rimwe bakanga no gukundana nabo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe