Abavandimwe banjye banze kumpa ibirongoranwa

Yanditswe: 27-06-2016

Umukobwa witwa Umulisa utarashatse ko tumutangariza amazina ye yose,yaduhaye ubuhamya ku bijyanye n’ubuzima bwe kuva akiri umwana kugeza ubu yenda gushyingirwa,uko yarezwe na bakuru be badahuje nyina none banze kumuha amajyambere, kandi afite ubukwe mu mpera z’uyu mwaka.

Umulisa ati :’’ ubwo nari umwana muto nibonye mbana n’abakobwa 2 bakuru,ndetse na papa ariko nkabona mama ntawuhari,nabaza bakambwira ko abo bakobwa aribo ba mama.Maze kumenya ubwenge bambwiye ko mama yapfyuye nkiri uruhinja,ubwo papa yari yarashakanye na mama ari umugore wa kabiri kuko uwa mbere yari yarapfuye.

Nabanye n’abo bakobwa bari bakuru banjye ari ab’umugore wa mbere wa papa.Ngeze mu mwaka wa mbere mu mashuri yisumbvuye data nawe yahise apfa maze dusigara turi imfubyi twese,ariko dukomeza kubana neza nabo bakuru banjye.Umwe muri bo yaje kujya gushaka umugabo maze nsigarana n’undi umwe.Igihe cyarageze umwe twasigaranye bamutera inda abyarira mu rugo,ariko dukomeza kubana ariko nyuma yo kubyara yatangiye kwanga kundihira ishuri kandi ariwe wandihiraga kuko yacuruzaga mu iduka papa yari yarasize,ariko kugira ngo ampe amafaranga y’ishuri byabaga bigoye cyane kuko yayampaga ari uko wa mukuru wacu arinze kuza.

Nagize amahirwe yo kwiga ndangiza amashuri yisumbuye,maze mbona buruse ya leta njya kwiga na kaminuza,ariko kuko hari hafi yo mu rugo niga ntaha iwacu,kugira ngo njye no gufasha uwo mukuru wanjye imirimo imwe n’imwe yaba iyo mu rugo no muri iryo duka.Naje kwiga ndarangiza ariko nkabaho buri gihe mpanganye n’uwo mukuru wanjye kuko tutumvikanaga neza,dupfa kunyima ibyo nkeneye.

Muri uyu mwaka mfite ubukwe ariko natangajwe n’uko nabibabwiye bakambwira ngo nzimenya,ngo nta birongoranwa bazampa ngo kuko nta mutungo numwe mu ya data inyanditseho ngo yose ni iyabo,ngo kandi mama ntabwo yari umugore w’isezeramo.Byabaye ngombwa ko duhamagaza indi miryango ya hafi ngo bumve icyo kibazo cyanjye na bakuru banjye ariko banga kumva bahakana ko badashobora kumpa n’ikintu na kimwe mu bya data.

Ubwo imiryango yanzuye ko bagomba kumpa umugabane wanjye mu bya data maze nkabona aho nkura amajyambere,ariko kugeza ubu bakomeje kunaniza,bakambwira ngo nzabajyane mu nkiko ngo tuburane,ariko nkumva arukundushya ndetse nkumva binkojeje isoni kuburana na bakuru banjye.Nsigaye numva jyewe nabo turi abanzi kuko baba banambwira ko ntacyo dupfana.Ubu numva ntazi icyo nakora kandi nta n’ahandi nakura amajyambere.’’

Ubu nibwo buhamya bwa Umulisa,avuga ko yumva yaranze bakuru be kuko badashaka kumushyigikira mu bukwe bwe ngo bamuhe ibikenewe nkuko ababyeyi be bakabimuhaye ahubwo bakamubwira ko ntacyo bapfana kuko badahuje nyina.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Bonjour mes amies,
    jyewe numva ko yaganiriza umukunzi we ikibazo yagize akumva icyo abivugaho niwe asigaranye wagombye kuutega mamatwi mbere yuko yayoboka ubuyobozi kandi akomere UWITEKA niwe urera imfubyi akanazishyingira.
    Icyo agomba kumenya nuko ibintu byose bishoboka kandi azareke kwigunga no guheranwa nagahinda kuko nabyo byica ubuzima kandi yizere Yesu kuko niwe ukora ibyananiranye.

  • Umulisa wikwivuna natwe amajyambere twarayishakiye aciriritse kandi turayabona. Ibyo rwose bifite akamaro gacye mu kubaka urugo rwawe, ubwayo ni intambwe ahubwo wita position ngo ujye mu y’urwango. Iyo utagifite iwanyu ureba Imana, kandi amajyambere burya ararangira, kereka niba ari ibindi ushaka naho ibiyiko, amasahane n’ibindi nkubwije ukuri ko Uhoraho azabiguha nubimusaba... Kandi numwiyambaza azanaguha akazi maze ubone uko wunganira umutware wawe. Byorosye mu mutwe ubiture Imana igisubizo kiraboneka...Tekereza noneho abapfushije ababyeyi bakanirera ? Amajyambere bayavana he ?

  • ihangane utwarebakurubawe neza wenda haricyo imana yakora nkwifurije ubukwe bwiza imana ibugufashemo.

  • ibyo si ibyawe bibaze papa wawe.papa wawe mvuga n’IMANA yarirahiriye ko ari se w’imfubyi n’umugabo wabapfakazi umva ikindi nutekereza iby’ubu gusa urasanga bakuru bawe ari babi ariko niwibuka ko wisanze bakurera kugeza ubu naba agaciro kubuzima bwawe.satani ntabaryanishe reka IMANA yirwanirire kuko nabo bakoze byinshi bitari munshingano zabo babarire rwose kdi ugumye kubakunda baritanze kdi ibishyizwa uzabibona rwose.nge narabibonye ntafite numwe keretse duhuhe

  • Nitwa Ester.mpa numero yawe nzaguhe cash uguremo ibikoresho bicye mubyo uzakenera mu rugo rwawe.ariko ibyo guhangana nabakuru bawe bakureze kuva uri uruhinja kugeza ubu ubihagarike.

  • nitwa Jose,umulisa ineza ihoshya uburakari ! Bwira papa womwijuru isi nibiyirimo ni ibye,iturize !uwiteka azishakira igitambo numwisunga.umpe numero yawe.murakoze

  • Humura nshuti Imana nibyose kandi nzi neza ko izakurengera.
    Bara ibyo Imana yakugejejeho urasanga ibyo aribito cyane maze uhereko wizere umwami yesu we se wimfubyi azabiguha kandi byinshi gusa izere.

    Abaheburayo 11:1

  • Ndumza Inama nziza baziguhaye. Nanjye rero nakugira inama yo kuganira n’umukunzi wawe kuri icyo kibazo. Hanyuma niba agukunda azakwakira muri duke uzazana kuko si two yakunze, yakunze wowe. Ikindi, tuza kuko ubu abo bakuru bawe ntibashaka ko musangira ibyo umubyeyi wanyu yabasigiye, ariko imyitwarire yawe muri iki kibazo ni yo izagena imibanire yawe n’abo bakuru bawe y’ejo hazaza. Umugisha rero utangwa n’Imana ntuzawuhabwa n’abo bakuru bawe. Ariko imyitwarire yawe ishobora kuzafungura imitima yinangiye ya bakuru bawe cyane cyane Unukuru kuko we numvise agerageza kukumva. Ntabwo umwijima uvanwaho n’undi mwijima ahubwo umwijima uvanwaho n’urumuri. Ikindi imitungo nta gihe batayiharanira. Ubu rero icyo urangamiye imbere mi ukwibanire n’umukunzi wawe. Banza rero mukore ubukwe mubane mugire imbaraga ubundi muzabone n’izo guhangana n’abao bakuru bawe niba ariyo nzira uhisemo, cyane cyane ko noneho uzaba ufite gishyigikira, aho utaha yewe n’umuntu ukumva akanaguherekeza muri izo manza. Imana ibane nawe.

  • Inkwano se bazayiha nde ? Ndumva ari wowe bazayiha kuko abo batakwemera. Uzabe ariyo uguramo udukoresho.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe