Inkweto ndende zigezweho zo kujyana mu birori

Yanditswe: 05-09-2015

Muri iyi minsi abakobwa n’abadamu basigaye bakunze kwambara inkweyo ndende z’amoko atandukanye ariko inyinshi ziba zifunze,zifite taro ndende, zikambarwa akenshi mu birori bikomeye ndetse nabakenyeye nizo bakunze gukenyerana.

Hari inkweto ndende ziba zifunze,zifite taro ndende ,zifite izuru ritoya zikaba kandi zifite uruhu rubonerana kandi ruyaga abenshi bakunze kuzita ‘’mirroire’’

Hari kandi inkweto zimae iminsi ziharawe na benshi zizwi ku izina rya kardashian,nazo ziba zifunze,zifite taro ndende kandi imbere zifite izuru rito kandi rifunganye,zikaba zimeze nka congo.

Ubundi kandi hari inkweto nazo ndende ariko zikaba zifite taro ndende idubuye,ubona ko ibyibushye,kandi ikaba ifite izuru risa n’iribyimbye imbere

Kuri ubu kandi hagezweho,inkweto za boot,aho usanga abenshi bakunze kwambara boot ziba zifite taro ndende,kandi zisamuye buhoro mu kujya hejuru kandi bakazambarana n’ikanzu ngufi cyangwa ijipo ya mini.

Hari nanone inkweto ndende ziba zifunguye ari sandari,maze inyuma zikaba zipfutse akatsinsino kandi zifite umushumi ugarutse imbere,usa n’uhambiriye ukuguru,arizo zizwi ku izina rya ‘’potention’’

Ubu nibwo bwoko bw’inkwetpo zitandukanye z’abakobwa n’abadamu,usnga bakunze kwambara cyane cyane mu birori bikomeye kandi ukabona ko umuntu yambaye neza cyane,kuko akenshi zinambaranwa n’imikenyero.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe