Inkweto za boots zigezweho ku bakobwa

Yanditswe: 28-08-2015

Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi bazi kugendana n’ibigezweho,bakunze kwambara inkweto zizwi nka boot ariko hakaba hari amoko yazo usanga arebetse neza cyane ndetse zikaba ari n’inkweto ziyubashye abenshi bakunze no kujyana mu birori kandi ukabona baberewe cyane,kuburyo uzambaye umubonamo ubusirimu.

Hari boots usanga zifite taro ijya kuba ndende ariko ikaba inanutse,maze ikaba yagutse aho umuntu asesekeramo ikirenge ariko ikaba itazamutse cyane,kuburyo uyambaranye n’ipantaro uyitebezamo.

Hari kandi boot ziba zisohora amano,zikaba zifite talo ndende ariko ari ngufi mu kuzamuka kuburyo zigarukira hejuru gato y’agatsinsino

Inkweto za boots zindi ni iziba ari ngufi nta talo zifite na ntoya maze zikaba zizamuye gacye,ahagana hejuru kandi zifungwa zigahura n’uko ukuguru kungana.

Hari boots kandi ziba zimeze nka congo imbere,ubundi zikaba zifi talo ijya kuba ibyibushye gacyeya,ikaba kandi izamutse buhoro itagera hejuru cyane.

Izindi ni boots usanga zifite talo ndende kandi zikoze nk’izindi nkweto zisanzwe zifunze, ariko zikaba zizamutseho buhoro

Ubu nibwo bwoko bw’inkweto za boots usanga abakobwa benshi bakunze kwambara kandi zikaba ari inkweto ziyubashye bakunze no kujyana mu birori bitandukanye kandi uzambaye ukabona ko yambaye neza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe