Insokozo zibera abafite umusatsi utereye mu maso

Yanditswe: 15-08-2015

Hari uburyo abakobwa cyangwa abadamu bafite umusatsi uteye ku buryo usa n’uza mu maso,usanga bazi gusokoza insokozo zijyanye n’imiterere y’umusatsi cyane cyane ababa barateretse naturel nyinshi,batajya bawudefiriza kandi ukabona bibabereye.

Bamwe usanga basokoza umusatsi bakawubyutsa wose,bakawubyimbya maze bagasa n’abawugarura mu maso,igice cy’imbere .

Hari abandi usanga bafite umusatsi mukeya ariko ucucitse cyane, maze bagakora kuburyo bawusokoza bakawutsindagira ku mutwe kandi hose bakawureshyeshya neza .

Hari kandi uba awufite ari mwinshi kandi ari na muremure,maze akawuhagurutsa wose,akawubyimbya cyane ukuzura umutwe,ukabona impande zose hameze kimwe.

Abandi nanone usanga basokoza kuburyo bawuryamisha ahagana imbere,maze bagashyiraho umubano umeze nk’urugori,maze ahagana inyuma bakahahagurutsa.

Hari kandi abo usanga umusatsi ugera mu maso ariko ari amarende cyane,maze bakawukoramo twist,bakwurekura wose,ukaba usandaye ku mutwe nta kuwuhambira.

Ubu bwose ni uburyo bwo gusokoza usanga bukunda gukoreshwa n’abafite umusatsi utereye mu maso,kandi batereka naturel ukabona bigaragara neza kurenza ibindi bashobora gusokoza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe