Uburyo bwo gutaka icyumba cy’umwana ujyanisha amabara

Yanditswe: 07-08-2015

Ubusanzwe icyumba cy’umwana kiba kigomba kuba giteguye by’umwihariko, kuburyo uwinjiyemo wese ahita abona ko harara umwana,ariko hari uburyo bwiza bwo kugitegura ukoresheje kujyanisha amabara,nk’irangi ryo ku nkuta cyangwa imitako irimo ndetse n’ibishashe uburiri bwe.

Gutaka icyumba cy’umwana ukoresheje ibara ry’umuhondo n’irya pink ,ni amabara meza agaragara neza ukabona icyumba kiryoheye ijisho.Ushobora gusiga irangi ry’umweru ku gitanda cy’umwana na garde robe,ugashyiraho n’umweru muke maze ugasasa amashuka y’umuhondo ndetse n’indi mitako ikaba ifite ayo mabara yombi,ariko umuhondo na pink aribyo byiganje cyane.

Ubundi buryo ni ugukoresha ibara ry’ icyatsi kibisi cyerurutse ndetse na pink,ugashyiramo n’umweru mukeya.Ushobora gusiga ku nkuta z’icyumba irangi ry’icyatsi,maze igitanda kikaba gisize umweru ariko gishasheho amashuka ya pink n’indi mitako iri mu cyumba ikaba ari pink.

Nanone bamwe bakoresha ibara rya pink,umweru ndetse n’ubururu kandi ukabona ari byiza cyane.Bafata igitanda cy’umwana, bakagisiga irangi rya pink naho ku rukuta bagashushanyaho n’ibara ry’ubururu,maze bagasasa amashuka y’umweru.

Hari kandi gukoresha ibara ry’ubururu bwerurutse,aho usanga haba ku nkuta,igitanda n’amashuka byose bifite ibara ry’ubururu bwerurutse,ubundi bagashiramo indi mitako ifite andi mabara ariko biba byiza gukoresha imitako itukura nibwo biba birebetse neza.

Ubundi nanone usanga basiga ku nkuta irangi ry’ubururu bukoze cyane cyangwa ubururu bwerurutse,maze igitanda kikaba gisize irangi ry’umweru, hanyuma bagasasaho amashuka ya pink n’indi mitako ifite ibara rya pink.

Aya niyo mabara usanga abantu bakunda gukoresha mu gutaka icyumba cy’umwana ukiri muto, ndetse bakayajyanisha neza kuburyo ubona biryoheye ijisho ,kandi atari uruvangavange rw’amabara menshi cyane.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe