Gato ya karoti

Yanditswe: 18-07-2015

Karoti imenyerewe kuribwa nk’imboga zisanzwe, ariko burya ishobora no gukorwamo gato ikaryoha kandi ikba inafite intungamubiri ziboneka muri karoti.
Ibikoresho :

  • Amagi 4
  • Isukari y’umweru garama 150
  • Ibiyiko 2 bya vanilla y’amazi
  • Muscade akayiko 1
  • Umusemburo agasashe 1
  • Ifu ya canella ibiyiko 2
  • Amavuta akomoka ku bimera
  • Ifarini garama 250
  • Karoti zirapye garama 300( karoti 4 nini)

Uko bikorwa :

  1. Cana ifuru ku kugero cy’ubushyuhe bwa degree 150
  2. Vanga amagi n’isukari
  3. Vanga vanilla, muscade, canella n’amavuta
  4. Ongeramo ifarini n’umusemburo uvange bimere nk’ubugari
  5. Shyiramo karoti uvange cyane bimere nk’igikoma gifashe
  6. Bishyire mu ifuru bimare iminota iri hagati ya 30 na 40

Murohererwe !
Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe