Gato ya karoti
Yanditswe: 18-07-2015
Karoti imenyerewe kuribwa nk’imboga zisanzwe, ariko burya ishobora no gukorwamo gato ikaryoha kandi ikba inafite intungamubiri ziboneka muri karoti.
Ibikoresho :
- Amagi 4
- Isukari y’umweru garama 150
- Ibiyiko 2 bya vanilla y’amazi
- Muscade akayiko 1
- Umusemburo agasashe 1
- Ifu ya canella ibiyiko 2
- Amavuta akomoka ku bimera
- Ifarini garama 250
- Karoti zirapye garama 300( karoti 4 nini)
Uko bikorwa :
- Cana ifuru ku kugero cy’ubushyuhe bwa degree 150
- Vanga amagi n’isukari
- Vanga vanilla, muscade, canella n’amavuta
- Ongeramo ifarini n’umusemburo uvange bimere nk’ubugari
- Shyiramo karoti uvange cyane bimere nk’igikoma gifashe
- Bishyire mu ifuru bimare iminota iri hagati ya 30 na 40
Murohererwe !
Byatanzwe na Madame Marie, umutoza mu guteka