Uko wakoresha ubwiherero bicaraho, ukirinda kwanduriraho indwara

Yanditswe: 16-07-2015

Ubwiherero abantu bakoresha bicayeho,bukunze kwanduza indwara zifata imyanya ndangagitsina kubera imiterere yabwo cyane cyane k’ubukoreshwa n’abantu benshi batandukanye. Mu rwego rwo kwirinda izo ndwara rero hari uburyo bwo kurwanya udukoko dushobora kwanduriramo izo ndwara binyuze mu isuku ikorerwa ubwo bwiherero.

Guhorana amazi ; ubwiherero bukoreshwa umuntu yicayeho buba bugomba guhorana amazi igihe cyose yaba yanabuze hakaba hari ayateguwe yo gusukamo, igihe umuntu amaze kuyikoresha .

Kumanura amazi ;buri gihe uko umuntu amaze gukoresha bene ubu bwiherero abantu bakoresha bicayeho,aba agomba guhita amanuriramo amazi cyangwa se akayasukamo mu gihe ayo bamanura ntayarimo kandi akaba ari menshi kuburyo amanura imyanda yose uko yakabaye maze ahajya imyanda hagasigara hasa neza .

Kuyogesha isabuni zabugenewe ; ni byiza ko ubwiherero bugomba gukorerwa isuku buri munsi,hakoreshejwe kubwogesha amazi meza n’isabuni ziba zaragenewe gukoreshwa mu koza ubwiherero mu rwego rwo kurwanya umwanda no guhangana n’udukoko dufata imyanya ndangagitsina ku babukoresha.

Guteramo imiti yabugenewe ; hari imiti yabugenewe yo gutera mu bwiherero kugira ngo irwanye udukoko dushobora gutera abantu indwara zandurira mu gukoresha ubu bwiherero kandi iyo miti nanone itanga impumuro nziza ku buryo niyo ubwiherero bwaba buri munzu udashobora kuhumva impumuro mbi.

Uku niko ubwiherero bukoresha umuntu yicayeho buba bugomba kwitabwaho mu kubukorera isuku ihagije kugira ngo abantu babukoresha batavaho bahandurira indwara zituruka ku isuku nke yabwo cyane cyane iyo bukoreshwa na benshi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe