Imikoreshereze ya telefoni za “smart phones”zigezweho mu nsengero ntivugwaho rumwe

Yanditswe: 11-07-2015

Ababyeyi b’abakristu bakuze ntibavuga rumwe n’urubyiruko ku mikoreshereze ya telefoni zigezweho zizwi nka smart phones mu nsengero. Ahanini abakuze barwanya uburyo izo telefoni zikoreshwa, ku rundi ruhande abazikoresha ntibavuga rumwe n’abo babyeyi kuko ngo baba hari ibindi bazikoresha bibafasha kumva neza ijambo ry’Imana.

Mukarugwiza Esther ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 47 avuga ko uburyo urubyiruko rusigaye rukoresha za telefoni mu nsengero biteye agahinda ngo kuko hari uza akayirangariraho kugeza atashye.

Esther yagize ati : “aho ziriya telefoni zifite za what’s up zaziye urubyiruko rwarushijeho kurangara mu nsengero ku buryo abaza bagatahana ijambo ryabagenewe baba ari bake cyane.

Ubu buri wese aba afite telefoni, cyakora mbona byaratumye ntawugisinzira mu mwanya wo kumva ijambo ry’Imana kuko bazihugiraho bakaganira n’incuti zabo bagahera muri urwo”

Undi mubyeyi witwa Kabera Elie nawe asanga urubyiruko rwari rukwiye kwisubiraho kuko rusigaye ruhugira muri za telefoni mu rusengero ku buryo buteye isoni.

Kabera ati : “Birakabije rwose iterambere riratuganisha habi cyane cyane abana bacu bararangaye, n’uwagize umutima wo kuza mu rusengero ntacyo abasha gutahana kuko aba yarangariye muri telefoni ye.

Mperutse gukubitwa n’inkuba nicaye mu rusengero iruhande rwanjye hicaye umukobwa uhugiye kuri telefoni ye ngiye kumva numva akubise igitwenge urusengero rwose rwibaza ibibaye, abantu bamurebye akorwa n’isoni.”

Kabera yarongeye ati : “Icyiza mbona umuntu yajya asiga telefoni mu rugo cyangwa se akayizimya igihe azi neza agaciro k’ahantu aba yicaye. Niba umuntu ajya mu nama ikomeye akazimya telefoni agakurikira sinibaza impamvu umuntu yaza mu nzu y’Imana akahatesha agaciro”

Ku rundi ruhande ariko urubyiruko rukoresha izo telefoni mu rusengero rwo siko rubibona kuko ngo hari ubwo abantu babafata nabi kandi baba barimo kuzikoresha basomeraho amasomo yo muri bibiliya, indirimbo n’ibindi bitabo birimo ijambo ry’Imana.

Mucyo Brian ni umwe mu rubyiruko rukoresha telefoni mu rusengero yagize ati : “ Hari ubwo abantu bakuru babona umuntu areba muri telefoni bakibwira ko aba ari kuri whatsapp cyangwa facebook nyamara hari ubwo uba ukurikira isomo muri bibiliya .”

Kaneza Nadine nawe ni umukobwa wajyaga akoresha Telefoni asomeraho Bibiliya nyuma aza kubireka ariko ngo ntiyacira urubanza umuntu wese ureba muri telefoni ari mu rusengero.

Nadine ati : “ Mbere nanjye nakoreshaga telefoni nsomeraho Bibiliya ariko nza kubireka kuko nabonaga birangaza abantu baba banyegereye nabo bashaka kureba muri telefoni ahari bibaza ko hari ibindi bintu ndimo.

Nubwo nabiretse rero sinacira urubanza abantu baba bakoresha telefoni mu nsengero ngo mvuge ko bose baba barangaye kuko uko iterambere riza ni ko no mu bintu by’Imana naho rihagera, umuntu akaba yatunga bibiliya n’ibindi bitabo kuri telefoni ye aho kugendana ibitabo byinshi.”

Ngayo nguko uko ababyeyi n’urubyiruko bafata abantu bakoresha telefoni mu nsengero. Ese wowe ubona ute telefoni za smart phones zikoreshwa mu rusengero ?

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe