Uko bategura igitoki kirimo ubunyobwa na saldine

Yanditswe: 30-06-2015

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe uburyo bwo guteka igitoki kirimo saldine ndetse bagashyiramo n’ubunyobwa bagashyiramo n’ibirungo bihagije, bigakora isosi isa neza kandi iryoshye maze bagategura n’ubugari bwo kurisha iyo sosi idasanzwe

Uko bategura iyi sosi n’ibikenerwa byose :

  1. -igitoki ikiro kimwe gihase neza ukakironga kikavaho amakashi yose
  2. -ibirungo birimo poivron 1,maggi 2,igitunguru 1,inyanya 2,sauce tomate 1
  3. -saladini 1
  4. -ifu y’ubunyobwa irobo
  5. -ikiyiko kimwe cy’amavuta
  6. -Ifu y’ubugari 1kg, ukaba wayongera cyangwa ukayigabanya ukurikije ibyo ukeneye

Nyuma yo gutegura ibi byose ufata amavuta ukayacamutsa agashya ukashyiramo bya birungo wateguye bigakora isosi, maze ugahita ushyiramo cya gitoki n’amazi make nk’ igice cy’igikombe n’umunyu uringaniye ,ukareka kikabanza kigatogota,hanyuma ugafata bwa bunyobwa ukabutoba mu mazi nk’igikombe kimwe n’igice ,ugasukamo maze ukabireka bigasa n’ibihiye byose.

Iyo umaze kubona ko byahiye neza ,uhita usukamo ya saldine nabyo ukongera ukabireka nk’iminota itanu kugira ngo ya saldine washyizemo ibanze ikore neza, ubwo isosi iba imaze kuboneka.
iyo wabyoroheje cyane ushobora no kubirisha ubugari .
Nguko uko ushobora gutegura isosi nziza yo kurisha ubugari ikoze mu gitoki n’ubunyobwa harimo na saldine.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe