Uburyo bugezweho bwo kujyanisha sac à main

Yanditswe: 28-06-2015

Muri iyi minsi hagezweho kutwara sac a main cyangwa agasakoshi ko mu ntoki gato, ku bagore n’abakobwa mu gihe barimbye cyane bagiye mu birori cyangwa ahantu hiyubashye aho gutwara amasakoshi manini kuko yo amaze guharurukwa kandi bakagira n’uburyo bahitamo amabara batwara uwo munsi bakurikije ibyo bambaye.

Kujyanisha n’ibikomo cyangwa isaha,abandi usanga bambaye amasaha manini cyangwa igikomo kimwe kinini bikaba bisa na ka gakapu yitwaje.

Gufata Sac a main ijyanye n’amaherena na chainette ; hari n’abandi bahitamo kugendana utwo dusakoshi dusa n’amaherena bambaye ndetse n’imikufi yo mu ijosi kandi bifite amabara meza atari uruvangavange kandi agaragarira buri wese

Gutwara Sac a main ijyanye n’imyenda, hari ukuntu umukobwa cyangwa umugore aba yambaye ikanzu ifite ibara rimwe agahita afata na ka gasakoshi gasa neza neza n’ikanzu yambaye ,cyangwa akaba yambaye ijipo n’ishati agatwara na sac a main isa neza n’ishati yambaye cyangwa ikindi icyo aricyo cyose yambaye hejuru.

Sac a main idoze mu gitenge ; ku muntu wambaye imyenda idoze mu bitenge nawe ashobora gukoresha sac a main nayo idoze mu gitenge ifite n’amabara y’iyo myenda kuko nazo zibaho cyane cyane aho baba bacuruza imyenda ya kinyafurika.

Uwambaye atya yajyanishije muri ubu buryo tumaze kuvuga aba aberewe cyane kandi aniyubashye.

Aya masakoshi yahimbwe na Thicissime ( Kigali fashion show 2013), iheruka yo mu gitenge cyonyine yahimbwe na Efua.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe