Abasore ntibavuga rumwe ku gukundana n’umukobwa ufite imodoka

Yanditswe: 21-06-2015

Muri iyi minsi bimaze kugaragara ko abakobwa benshi bo mu mujyi wa Kigali baba bafite imodoka zabo batwara, ariko abasore baba bishakira gutereta bo ngo babona bitoroshye kuba watereta umukobwa witwara mu modoka ye.

Aba ni bamwe mu basore batuye mu mujyi wa Kigali twaganiriye batubwira byinshi ku mukobwa utunze imidoka ye. Bamwe bavuga ko batakubahuka gutereta umukobwa witwara mu gihe umusore we ubwo bushobozi atarabugira ; abandi bakavuga ko bishoboka ko basaba urukundo bene abo bakobwa ariko bakagira uko babitwaraho.

Umusore witwa Alex,yatubwiye ko we adashobora kubahuka gusaba urukundo umukobwa witwara mu gihe we nta bushobozi bwo kwigurira imodoka afite kuko byaba bisa no kwisumbukuruza ndetse ngo nta n’amahirwe y’urukundo rurambye abona bazagirana mu gihe batanganya ubushobozi.

Ati :’’keretse nibura ayiguze twaramaze gukundana kuko ho byaba bifite uruhengekero ariko nabwo byatuma numva ntisanzuye kuko burya umugabo ahora yumva ari we mutware kandi adakwiye kuba hasi y’umugore nubwo ushobora kurenzaho ariko haba harimo akantu"
Uwitwa Phocus, we siko abibona kuko ngo byaterwa n’uwabanje gukunda undi ndetse n’imyitwarire y’uwo mukobwa bagiye gukundana.

Yagize ati ;’’kuri jye nabyemera ariko nkaba muzi neza cyangwa se akaba ariwe wabanje kunkunda,kandi nkamuha gasopo kutazigera anyiyemeraho avuga ko andenze, ubundi kuntwara byo ntibishoboka kuko n’iyo naba ntayizi nabanza nkajya kwiga gutwara ubundi nkazajya mba ari jyewe uyitwara mu gihe twagendanye, kuko sinshobora kwemera ko antwara ngo tujyane ahantu ariwe utwaye byaba bigayitse."

Naho Joseph we ati ;’’Twakundana ariko ntiyantwara rwose, ubwo atemeye ko mutwara yabireka kuko ubusanzwe abakobwa nta bumenyi bufatika bagira mu gutwara noneho abaye ari kumwe n’uwo bakundana byahumira ku mirari na ya marangamutima yabo bigirira. Niyo mpamvu ntakwemera ko antwara,naho gukundana byo nta kibazo cyaba kirimo ariko akirinda kunyereka ko andenze."

Ibi byose ni mu kiganiro twagiranye n’abasore batuye mu mujyi wa Kigali, bakunze guhura n’abakobwa baba bafite imodoka zabo banitwara. Biragaragara ko batabyumva kimwe kuba wakundana n’umukobwa witwara wowe utitwara kuko bamwe babifata nk’agasuzuguro abandi bakumva ko ari ukwisumbukuruza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe