Amaherena ya creoles n’imiterere y’abantu abera

Yanditswe: 20-06-2015

Amaherena ya creoles ni ibigurudumu bitari binini cyane ariko akaba afitemo utundi turimbo turushaho kuyagaragaza neza. Aboneka mu bwoko butandukanye haba muri zahabu, umuringa,…

Ahanini ubu bwoko bw’amaherena bukunda kwambarwa n’abakobwa bari mu gihe cy’ubwangavu bashaka kugaragaza ko bakuze bihagije ndetse n’abagore bishimira ko ari abagore koko ( abagore bakunda kwambara imyenda ya kigore : ibitenge, amabazin, ..).

N’ibindi byiciro by’abagore n’abakobwa ntibibujwe ko bayambara kandi bakaberwa, ariko abera cyane cyane abantu bafite mu maso harambuye kuko iyo ufite mu maso hagufi kandi h’ikizeru iyo uyambaye harushaho kuba hagufi.

Abantu badafite mu maso harehare ariko harambuye nabo amaherena ya creoles arababera ariko ukirinda kwambariraho imirimbo yo mu jisho minini kuko nayo aba ari manini kugira ngo bitagaragara nabi.

Nguko uko amaherena ya creoles yambarrwa n’abantu abera hakurikijwe imiterere yabo yo mu maso ariko bitabujije ko uko waba uteye kose uramutse uyakunda wayambara kuko hari n’abantu baba batunze amaherena menshi kugira ngo babone uko bazajya basimburanya batitaye ku bijyana n’isura yabo n’ibindi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe