Amabara y’imyenda ajyana n’inkweto bisa

Yanditswe: 18-06-2015

Amabara amwe n’amwe agira umwihariko wo kujyanishwa n’inkweto bisa kuko usanga aribwo biba binogeye ijisho kurushaho mu gihe hari andi mabara usanga iyo uyajyanishije n’imyenda wambaye biba bitagaragara neza.

Dore ayo mabara ajyanishwa n’inkweto bisa

Umuhondo : Ibara ry’umuhondo nubwo riri mu mabara agaragara cyane, kuba wakwambariraho n’inkweto z’umuhondo ntacyo byangiza, ahubwo bituma urushaho kugaragara neza kurushaho.

Iroza rijya kuba grey : iryo bara naryo rijyana n’inkweto bisa ku buryo usanga umuntu yaryambara kuva hasi kugera hejuru, kandi akaba agaragara neza. Ushobora no kujyanisha umweru uwo ariwo wose waba umweru ukeye cyangwa se ujya kuba grey nawo urijyanishwa ubwawo.

Umukara : umukara nawo urajyanishwa ubwawo ukabona ko umuntu yambaye neza utiriwe irinda gushyiraho irindi bara. Ushobora kandi kwambaraho n’inkweto z’umukara ugashyiraho n’amasakoshi y’umukara byose ukabona bijyanye nta kibazo.

Ubururu bw’ikaramu : Ubururu bi’ikaramu( bleu bic) ni ibara ryiza cyane rijyanishwa ryo ubwaryo utiriwe ujya gushyiraho ayandi mabara ugasanga umuntu uryambaye araberewe cyane

Ayo ni amabara utatinya kwambariraho inkweto bisa kuko bijyana kurusha uko wajya gushaka andi mabara yo kujyanisha nayo wambaye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe