Uko wakifata igihe ubwiwe ibintu bigutera ikiniga ugashaka kuririra mu kazi

Yanditswe: 17-06-2015

Mu gihe umugore cyangwa se umukobwa afashwe n’ikiniga agashaka kurira mu kazi kandi yumva adashaka kurira hari uburyo aba agomba kwifatamo. Mu busanzwe kurira nta kibazo ni na byiza kuko bituma umuntu aruhuka, gusa hari igihe uba wumva utabohokeye kurira aho uri dore ko mu mumyumvire y’abantu benshi babifata nkaho ari ukugira intege nke.
Mu gihe bikubayeho rero kandi ukabona atari byiza ko uganzwa n’amarangamutima, dore uko wabyitwaramo :

Humeka cyane : uko usohora umwuka cyane ukinjiza umwuka mwiza(oxyene) bishobora gutuma ugenda ugabanya ikiniga n’amarangamutima yari agiye kugutera kurira akagenda.

Tera intambwe uhunga umuntu uguteye ikiniga : Niba hari umuntu ukubwiye amagambo akagutera ikiniga ugasha kurira tera intambwe usubire inyuma usa nkaho umuhunga kuko uko ukomeza kumwitegereza amarangamutima ariyongera ukaba wasuka amarira mu bantu. Ushobora no guhita ureba ku ruhande aho gukomeza kumuhanga amaso.

Burizamo agahinda ufite ukoresheje ibindi bice by’umubiri : Ushobora nko gufungira intoki mu kiganza ukazikomeza cyane, guhagara ugakomereza amaguru hasi,.. nabyo birafasha mu kuburizamo amarangamutima yawe.

Bishoboka wajya ahiherereye ukarira : Mu gihe wumva amarangamutima yakuganjije ushobora kujya ahantu hiherereye ukarira ku buryo wumva ubohotse ukabona kugaruka mu ruhame.

Sa nk’uwirengagiza ibyo ubwiwe : Uko utekereza cyane ku byo wumvishe niko n’amarangamutima yawe yiyongera ukaba waturika ukarira utazi nuko bigenze. Byaba byiza rero ubaye nk’uwirengagiza ibyo ubwiwe ntubitekerezeho cyane.

Shakira umuti w’ibintu bijya bigutera kuririra mu kazi : Niba urugero wenda uziko iyo umukoresha wawe akubwiye nabi wumva ushatse kurira jya wirinda ibyatuma akubwira nabi kandi ubigire nk’akamenyero ku buryo akubwira ukabifata nk’ibisanzwe.

Ibi ni bimwe mu byagufasha guhangana n’amarangamutima ashaka kukuganza igihe ubona ko atari byiza ko uririra imbere y’umuntu ukubwiye nabi haba mu kazi cyangwa se uri imbere y’abantu uyobora, imbere y’abana bawe n’ahandi

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe