Amataye y’amakorano muri Kigali arabica bigacika

Yanditswe: 14-06-2015

Kwambara amataye y’amakorano ku bagore n’abakobwa bo muri Kigali biraharahwe nkuko bamwe mu bayacuruza twaganiriye babidutangarije, nyamara nubwo biharahwe usanga bitavugwaho rumwe haba mu rubyiruko ndetse no mu bageze mu za bukuru.

Umucuruzi uzwi ku izina rya Mama Aisha ucuruza imyenda y’imbere yiganjemo n’amataye y’amakorano avuga ko urebye muri iyi minsi ayo mataye aharawe cyane muri Kigali kuko usanga mu myenda acuruza ariyo ya mbere ishira mbere y’indi.

Mama Aisha yagize ati : “ les fausses fesses( amataye atari nyayo) nizo zigenda cyane kurusha ibindi bicuruzwa byanjye muri iyi minsi. Sinzi ikiri kubitera ariko buriya hari ubwo haba hari nk’umustari ugezweho baba bari kwigana bigatuma bayagura. Bamwe uba wumva bavuga ko bashaka gutera nka Kardashian, Nicky Minaj,.. abandi bakabiterwa na complex ( ipfunwe) bifitemo gusa nta muntu uzwi bashaka kwigana.”

Kuba uyu mucuruzi ahamya ko amataye y’amakorano agurwa cyane byatumye twegera abaturage banyuranye bo mu mujyi wa Kigali maze batubwira ibitekerezo byabo ku bakobwa n’abagore bambara ariya mataye.

Umwari Fanny ni umukobwa ukiri muto avuga ko nubwo atambara amataye y’amakorano ko nta cyaha yashyira ku bayambara kuko ari ibisayidira uko umuntu yari asanzwe ameze.

Fanny ati : “ Nubwo ariya mataye njye ntayambara ariko sinashyiraho urubanza ku bayambara kuko mbifata nkuko n’ubundi umuntu yisiga ibisayidira isura, agashyiraho menshi n’imisatsi."
Umuntu wambara ariya mataye rero nawe navuga ko aba yambaye ibisayadira miterere kandi nta kosa aba arimo kuko urebye n’ubundi abantu baba bameze nkuko Imana yabaremye ni bake.”

Geoffrey nawe ni umusore ukiri ingaragu avuga ko kuba umukobwa yakwambara ariya mataye ntacyo bitwaye mu gihe ayambara bikamubera.

Geoffrey ati : “Biriya mbifata nko kwitukuza hari abitukuza ugasanga ari byiza hari nabo bibera irabu ugasanga bababye nabi kurushaho. Kuba umuntu yakwiyambarira amataye rero kugirango agaragare neza byo biri no munsi yo kwitukuza kuko nta mubiri uba uhinduye cyangwa se ngo ugire izindi ngaruka ku mubiri”

Ku rundi ruhande ariko hari abo usanga batemeranya na Fanny ndetse na Geoffrey bakavuga ko biba ari ubwibone bukabije no kubeshya abakureba.

Emile ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 yagize ati : “Njyewe rwose ndamutse nshatse umukobwa nkasanga yarambaraga ariya mataye ya fake twabipfa.”

Twabajije Emile niba abasore ataribo ntandaro yo kuba abakobwa bambara amataye y’amakorano maze adusubiza ati : “ Hari abasore baba bagenzwa n’ikimero gusa abo bo udafite imiterere nk’iyo bifuza ntimwakorana, ariko na none nibaza ko baba bashaka imiterere ya nyayo itari y’inshinwa( y’imihimbano).”

Ingabire Laetitia ni umubeyi w’abana 3 avuga ko umugore cyangwa se umukobwa wambara ariya mataye aba yarananiwe kwiyakira bitewe n’ubuzima abamo bikaba byamutera kuyambara, ariko agasaba abagore n’abakobwa kwiyakira aho guta umutwe mu bidafite agaciro.

Ingabire ati : “ Ayo mataye njya nyumva ariko sindayabona, gusa ntekereza ko abayambara baba barabuze kwiyakira babitewe wenda n’inshuti zabo zaba iz’abakobwa bagenzi babo, abagabo babo cyangwa se n’abasore bakundana bakagendera ku byifuzo byabo.

Ariko burya kwirirwa umuntu yiyongeraho byinshi siko kuba mwiza, kuko uko umuntu ateye kose hari uwo abereye mwiza. Simvuze ngo umuntu areke kwiyitaho ariko ntitugakabye ngo dutwarwe n’ibigaragarira amaso gusa”

Kuba umugore cyangwa umukobwa yakwambara amataye y’amakorano bigaragara ko bitavugwaho rumwe. Gusa iyo bigeze ku mahitamo nkayo buri wese aba afite impamvu ibumutera n’icyo abitekerezaho.

Ese wowe utekereza iki ku bakobwa n’abagore bambara amataye y’amakorano ?

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • mwagiye mwemera uko muteye ko ntaho wafungirwa ngo n’uko uteye nabi ! iyakire kuko uko uteye ntaruhare wabigizemo ntiwanabisabye ,rero byakire ntacyo bitwaye pe !iubwose n’umugabo wawe uzamubeshya koko !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe