Uburyo bwa karemano bwagufasha kwirukana imibu mu nzu

Yanditswe: 21-05-2015

Ushobora kwirukana imibu mu nzu ukoresheje uburyo bwa gakondo kuko ahanini usanga imiti ya kizungu igira ingaruka zitari nziza ku buzima bw’abari mu rugo no ku matungo mato yo mu rugo nk’ipusi , n’ayandi. Ni muri urwo rwego twifuje kubagezaho uko mwakoresha imiti karemano mu kwirukana imibu mu nzu.

Tekera ikawa mu nzu ushyiremo tungurusumu ziseye umwuka wabyo wirukana imibu. Igihe iyo kwawa yamaze kubira uyitereka mu cyumba ugafunguraho gato kugira ngo imibu ibone aho ica ihunga iyo mpumuro.

Ushobora kandi gukoresha amazi cl 20 ugashyiramo umusemburo w’inzoga cyangwa se w’imigati ugakoresha agasemburo gake cyane ufata n’intoki ebyeri, ongeramo isukari ijya gusa umuhondo( brun).

Shyira ku ziko isukari n’amazi bimaze gushya ubishyira mu icupa rya plastique rifunguye unyanyagizemo ka gasemburo. Utereke ahantu mu cyumba, ufunge inzugi n’amadirishya.
Ibi bituma imibu yo mu cyumba ijya muri rya cupa.

Ubwo nibwo buryo wakoresha ukirukana imibu mu nzu ukoresheje uburyo bwa karemano tutibagiwe no kurara mu nzitiramibu, gutema ibihuru byegere urugo n’ibindi.

Gracieuse Uwadata