Uburyo bwiza bwo kuvanga Glycerine n’amavuta

Yanditswe: 11-09-2014

Glycerine ni amavuta akunze kugaragara mu mavuta menshi n’amasabune ndetse n’ama shampoo. Ikoreshwa kugira ngo yoroshye umubiri inawuhe gutoha. Niyo mpamvu iyo umuntu afite umubiri wumye glycerine yatuma uruhu rwe rumera neza.

Glycerine kandi izwiho kudakoresha amazi karemano y’uruhu ikanafasha kandi mu gutembera kw’amaraso iyo ikoreshejwe neza.

Uko glycerine ikoreshwa.

  1. Glycerine ntabwo ikoreshwa ari nyinshi. Ugomba gukoresha byibura 5% ya glycerine ukurikije amavuta ushaka kuvanga nayo. Hari abavanga glycerine nyinshi mu mavuta kuburyo iba nka ½ cy’amavuta agiye kuvanga, ibyo ni bibi.
  1. Hari amavuta atavangwa na glycerine. Akenshi biba byanditse ku icupa ry’amavuta, icyo gihe wayihorera cyangwa ukayisiga mbere yo kwisiga amavuta utabivanze. Urugero amavuta ya QE+ iyo usomye uko akoreshwa usanga ugomba gukoresha glycerine mbere ukabona kwisiga amavuta.
  1. Ushobora kuba ugira allergies (allergy) kuri glycerine icyo gihe wayihorera.
  1. Ushobora kuba ukoresha glycerine ya pirate ugomba kwitonda ukareba neza mbere yo kuyigura.
  1. Icyanyuma ni uko ushobora kuba ujya ku zuba cyane. izuba ryinshi rishobora kwangiza umubiri wawe.
  1. Glycerine rero ni nziza ku ruhu mu gihe uyikoresha mu buryo bukwiriye.

Ku bafite uruhu rwumye.(dry skin)

By’umwihariko abantu bafite uruhu rwumye bagomba kwitwarika mu buryo bukurikira dore ko usanga aribo bakunda kuvanga amavuta yabo na glycerine :

Niba ugira uruhu rwumye ugomba kumenya ko hari ubwoko bw’amasabune bushobora gutuma uruhu rwawe rwuma kurushaho. Niba ufite ubwoko bw’urwo ruhu nakugira inama yo gukoresha isabune yo mu bwoko bwa gel (shower gel)aho gukoresha amasabune aba akomeye (bar soaps) amenyerewe cyane.

Buri gihe ukeneye kugura product zo kwita ku ruhu reba niba ari product ifitemo guha uruhu gutoha (moisturizing).

Ukiva koga uhite wisiga amavuta umubiri ugitose. Umubiri ufata amavuta neza iyo ugitose.

Hari amavuta menshi yagenewe uruhu rwumye aboneka mu maduka ya cosmetics.

Claudine Mwangachuchu
photo Internet

Ibitekerezo byanyu

  • muraho ?nifuzaga gusobanuza ku bantu bagira uruhu rworoshye !usanga bahorana icyuya kuburyo rimwe na rimwe banarwara ibintu byinshi ku mubiri.icyo gihe mwamugira iyihe nama ??kuko akenshi usanga amavuta meza naturelle yanditseho ngo pour les peaux seches.mural
    koze

  • Murakoze kunama zanyu nziza nashaka mubwire amavuta wa siga umwana ugira uruhu rwumye.Ese umwana wamuvangira amavuta na Glycerine ?
    Murakoze mugire ibihe byiza

    • Murakoze namwe gusura Agasaro.com, ku bijyanye n’umwana rero ugira uruhu rwumye, byaba byiza umuguriye amavuta n’amasabune by’abana bijyanye n’uruhu rwe. kuvanga na glycerine ntago ari byiza ku ruhu rw’umwana ruba rucyoroshye. kumenya ayo mavuta ayo ariyo neza, ni ukubariza mu ma pharmacie, bakamenya imyaka, byaba byiza cyane ariko umujyanye ku muganga w’uruhu cyangwa uw ;abana akamukurikirana, cyane cyane ko uruhu rujyana n’imirire muri risange y’umwana.

  • Birasaba kumenya neza uruhu rwawe, ariko hari amavuta ku mpu zose, wagerageza ayanditse for sensitive skin, ikindi niba akunda kurwara ibintu ku ruhu ushobora gusanga hari allergies ku bintu bimwe na bimwe ukoresha, rero byaba byiza ugiye kwa muganga.

  • nonese kuvanga glyserune namazi bikorwa bite ko nta kigero cyamazi kiba kiri ku icupa bikorwa bite

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe