Amategeko 6 yo gushyira ibiribwa muri frigo

Yanditswe: 25-03-2015

Hari amategeko 6 y’uburyo wamenya uko uzajya ushyira ibiribwa muri frigo kugirango ibyo biribwa bitangirika ndetse n’uburyo frigo ikoreshwa neza ntitware umuriro mwinshi.
Dore uburyo bwiza wakurikiza :

-* Gushyira ibiribwa muri frigo ukurikije ubukonje bw’ibice bigize frigo : buri gice cyose cya frigo siko kigira ubukonje bumwe n’ahandi, hari aho usanga hakonja cyane ahandi hagakonja buhoro. Kumenya ibyo rero bigufasha kumenya uko ushyiramo ibiribwa.
Urugero inyama n’amafi bibikwa mu gice gikonja cyane hakaza barafu, imboga n’imbuto zibikwa mu gice cyo hagati hadakonja cyane naho mu rugi ho niho hantu hakonja buhoro mu bice bigize frigo ukaba wahabika nk’amavuta ya beurre, ibinyobwa,…

-* Irinde ibintu bishyushye muri frigo : gushyira ibintu bishyushye muri frigo bituma frigo itwara umuriro mwinshi kandi bikanangiza ibiribwa bizamo ibintu bituma ururimi rwangirika ntirwongera kujya rwumva uburyohe.

-* Gupfunyika neza ibiribwa ugiye gushyira muri frigo : gupfunyika ibyo ugiye gushyira muri frigo bituma umwuka wabyo udakwira muri frigo kandi bigatuma ibifite amabacteries bitanduza ibindi. Wapfunyika mu dusorori twa palasitike dufunga neza. Ibindi biba ari byinshi nk’imboga zikiri mbisi ushobora kubishyira mu mashashi yabugenewe ukabivunga neza.

-* Ntugashyire ibintu byinshi muri frigo : kuremereza frigo nabyo si byiza kuko bituma frigo idakora neza ndetse bikaba byatuma urugi rwayo rucika iyo washyize ibintu byinshi mu rugi.

-* Jya wirinda gufungura umuryango wa frigo umwanya munini : gufungura umwanya munini umunryango wa frigo nabyo bituma hazamo umwuka wo hanze ugatuma frigo itwara umwanya munini wo gusubira ku kigero cy’ubukonje wayishyizeho, bikaba byatwara umuriro mwinshi.

-* Jya wibuka gushyira ibiribwa bimaze igihe imbere : gushyira ibiribwa bimaze igihe imbere bituma wibuka ko aribyo uzakoresha mbere aho kuba wakoresha ibishya kandi hari ibimaze iminsi

Ibiribwa bitari ngombwa gushyira muri frigo kandi bikunda kushyirwamo:Inyanya kuko zihuye n’ubukonje zirangirika, imboga zitwa basil, ibitunguru bigomba kuguma byumye , ibirayi bibisi bibikwa neza ahantu hagera umwuka ariko hadafunze, avoka zitarashya neza. Avoka zihiye nazo ntizigomba kumaramo iminsi myinshi.

Ubwo ni uburyo bwiza wakurikiza ushyira ibiribwa muri frigo bikagufasha kwirinda kubyangiza no kwangiza umuriro.

Gracieuse Uwadata