Ibintu 5 bituma abagore baba abayobozi beza

Yanditswe: 18-02-2015

Abagore b’abayobozi nubwo umubare wabo ukiri muto ugeraranije n’uw’abagabo, ndetse rimwe na rimwe bakaba bakunda gusuzugurwa, hari ibyiza bibaranga batandukaniyeho n’abayobozi b’abagabo bituma bakora akazi ko kuyobora neza.

Kwigirira icyizere no gushyira umutima ku byo bakora : abagore b’abayobozi akenshi barangwa no kumva bafie ubushake bwo kubona ibintu runaka byakozwe, ndetse bakishingira no kuba bahuriramo n’ingaruka runaka, ariko ibyo bashaka ko bikorwa bakabigeraho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Caliper ku bayobozi b’abagore bayobora company zirenga ibihumbi 25, basanze umubare munini w’abayobozi b’abagore uhuriye ku kuba bifitiye icyizere kandi bagashyira umutima ku byo bakora.

Kwiyoroshya no kumenya kwisobanura mu ruhame : muri ubwo bushakashatsi kandi basanze ko abagore bafite ibigo bikomeye bayobora barangwa ahanini no kwiyoroshya ndetse bakaba bazi no kwisobanura mu ruhame.

Kumenya guhuriza hamwe abantu batari bafite aho bahuriye ( bafite amateka atandukanye) : Connie Jackson umwe mu bashakshatsi bakomeye mu Bwongereza avuga ko abagore b’abayobozi bakunda kumenya guhuriza hamwe abantu bafite amateka atandukanye.

Connie yagize ati : “ ubuyobozi nyabwo butangirira ku kumenya guhuriza hamwe itsinda ry’abantu badafite ikintu na kimwe bahuriyeho, ukabafasha kugira intumbero izabageza ku musaruro wihariye kuri buri umwe.” Ibyo rero ni bimwe abagre b’abayobozi bazwiho kurusha bagenzi babo b’abagabo

Kumenya gushaka umuti w’ibibazo no gufata icyemezo : Abagore bazi ibyo kuyobora neza uzasanga badahubuka mugushaka umuti w’ikibazo runaka no gufata icyemezo mu gihe abagabo bo bakunda guhita bafata icyemezo ako kanya kandi ntibakurwe ku ijambo.

Gutanga igisubizo kizima bituruka ku kumva neza icyo umuntu akubajije, ukagishyira mu nyurabwenge ukabitecyerezaho neza. Aha abagore bakunze gufashwa nuko bakunda kumenya amakuru yabo bakoresha, abo bayobora, … Ku buryo aba azi uko yitwara kuri buri wese kuko azi ibye.

Kutihererana ibintu ( kugisha inama) : Akenshi uzasanga umugore iyo agiye gufata umwanzuro ku kibazo runaka abanza kugisha inama abo ayobora ku buryo nabo bagira uruhare muri uwo mwanzuro.

Byakuwe muri raporo y’ubushakashatsi yitwa “ The qualities that distinguish Women Leaders” bwakorewe muri Amerika no mu Bwongereza

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe