Ingaruka zo gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro utarashaka

Yanditswe: 17-02-2015

Bikunze kuvugwa ko muri iki gihe abakobwa batarashaka basigaye bafata imiti yo kuboneza urubyaro kugirango badasama inda zitateganijwe. Ubwo buryo busanzwe buzwi ko bukoreshwa n’ abashakanye, ku bakobwa babukoresha hari ingaruka bahura nazo.

Gutinya kwivuza igihe uhuye n’ingaruka zo gufata imiti yo kuboneza urubyaro : Abenshi mu bafata imiti yo kuboneza urubyaro babikora bihishe ku buryo niyo bagize impinduka mu mubiri wabo bahitamo kwicecekera bagatinya kwivuza, kuko ahanini gufata imiti yo kuboneza urubyaro ku batarashaka bitera isoni.

Guhorana ubwoba ko bazabura urubyaro : Kuberako abenshi bafata imiti yo kuboneza urubyaro babikora birwanaho ntibabanze ngo bamenye ijyanye n’imibiri yabo, akenshi abafata gufata iyi miti bahorana ubwoba bwo kuba babura urubyaro burundu.
Impamvu itera abakobwa bakoresheje imiti yo kuboneza urubyaro kuba baba ingumba ishobora kuba ukuri.

Kuko niyo umugore akoresheje iriya miti muri nyababyeyi ye harimo ibibyimba akaba atabizi ibyo bibyimba biriyongera kubera oestrogene iba iri mu miti ibuza gusama. Niyo mpamvu abaganga bagira inama umuntu wese ukoresha iriya miti kujya kwisuzumisha byibura rimwe mu mwaka bakareba ko nta kibazo afite mu nda.

Kuba bitizewe ku bari munsi y’imyaka 18 : muri abo bakobwa bashobora kuba bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro harimo n’abakobwa bari munsi y’imyaka 18, nyamara ubushakashatsi bukorwa ku miti yo kuboneza urubyaro ngo bamenye ingaruka n’icyizere ikwiye guhabwa, akenshi bukorerwa ku bagore bafite imyaka 18 kuzamura.

Kwishora mu mibonano mpuzabitsina idafite gahunda : Akenshi iyo umukobwa utarashaka amaze gufata imiti yo kumubuza gusama asa nkaho ubwoba bwo gutwita bushize akaba yakishora mu mibonano mpuzabitsina. Nyamara twabibutsa ko imiti yagenewe kuboneza urubyaro yakubuza gutwita, ariko ko itakubuza kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Gufata imiti yo kuboneza urubyaro ntibuvugwaho rumwe :
Claude ni umusore umwe twaganiriye avuga ko inshuti ye y’umukobwa ikoresha imiti yo kuboneza urubyaro kugirango atazamutera inda batarabana kandi kuri Claude ngo abifata nk’ibisanzwe.

Claude yagize ati : “Njye n’umukunzi wanjye dukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro kugirango ntazamutera inda kandi tubifata nkuko n’ubundi umuntu yakoresha agakingirizo.”

Jeanne acuruza imiti muri farumasi avuga ko ajya abona abana b’abakobwa baza kumusobanuza uko bafata ibinini cyangwa se n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro.

Jeanne yagize ati : “ Muri iyi minsi rwose abakobwa bafata imiti yo kuboneza urubyaro kandi batarashaka bareze. Dore njya kubona nkabona umwana w’umukobwa araje ambajije niba dufite ibinini byo kuboneza urubyaro, iyo mbonye ko ashobora kuba nta mugabo afite musaba kuzajyana n’umugabo we ku kigo nderabuzima bakabibaha bamaze kubaganiriza kugirango mwikize. Hari n’abaza kugisha inama baramaze kubifata bikabagiraho ingaruka bakaza bambeshya ngo ni abagore, ariko iyo umuntu abeshya nawe uba umubona”

Ubusanzwe imiti yo kuboneza urubyaro yagenewe abagore bafite abagabo kugirango ibarinde kubyara abana badashoboye kurera nkuko leta y’u Rwanda ihora ikangurira ababyeyi kubyara abo bashoboye. Kuba yakoreshwa n’abatararushinga rero, usanga bitavugwaho rumwe usibye ko bigira n’ ingaruka nkuko twabibonye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe