Aho wahahira amaherena akoze mu bitenge muri Kigali

Yanditswe: 16-02-2015

Amaherena adoze mu bitenge n’inigi zayo ndetse n’ibikomo byo mu bitenge ni ibijyanishwa (accessories) byakunzwe mu minsi ho hambere ariko no muri ino minsi hari abakibiharaye. Ku bakunda ibyo bijyanishwa dore aho wabobonera mu mujyi wa Kigali.

Hari Kicukiro ku nzu yahoze ikoreramo Umurenge Sacco munsi ya IPRC Kicukiro aho amaherena aba agurishwa amafaranga igihumbi ndetse ushobora no kuhabona amaherena akozwe mu bugwegwe n’ibikomo byo mu bitenge, inigi zo mu masaro akozwe mu mpapuro, …

Kimironko hirya ya banki y’abaturage mu iduka ryitwa Jolie Shop ushobora naho kuhabona amaherena akoze mu bitenge n’inigi zayo ku mafaranga ibihumbi 2000 kuzamura.

Mu mujyi naho mu maduka menshi atandukanye acuruza ibintu bya kinyafrika nko ku Ikaze Show Room hafi na Kiliziya ya Saint Michel, ushobora no kuhabona inkweto zo hasi bakunda kwita masayi, imyenda idozwe mu bitenge,…

Mu bice bya Remera hari Kabeza kuri association Tubahumuriza naho amaherena bayagurisha amafaranga igihumbi. Kuri Tubahumurize kandi wahasanga n’ibikapu byo mu bitenge guhera ku mafaranga ibihumbi 4 kuzamura.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe