Umutako mwiza mu cyumba cy’uburiri

Yanditswe: 05-02-2015

Mu cyumba cy’uburiri cyane cyane icy’abashakanye haba hakeye guhora hasa neza kugurango byongere umunezero hagati y’abashakanye. Kugirango umenye ibyo wakoresha mu gutaka icyumba cy’uburiri kandi biatagoye dore uburyo wakoresha
Kugira isuku

Isuku niwo murimbo wa mbere w’umugore, iyo ufite isuku mu cyumba cyawe icyo utatse cyose kiba cyiza, utagombye gukoresha ibintu bihenze.

Sibyiza kandi ko hari undi muntu ugukorera isuku mu cyumba cy’uburiri n’iyo yaba murumuna wawe, kuko hariya niho agaciro k’umugore gatangirira, ni nabyo abagabo bakunda n’ubwo abenshi badakunda kuvuga ibyerekeye isuku, usanga bicecekeye ariko natwe tuba tugomba kumenya ibyiza biduhesha agaciro, ugomba gukora ibishoboka byose niba ugira n’akazi kenshi ugashaka umwanya wo gukora isuku mu cyumba cyawe, ukamenya no kuhagirira ibanga buri wese wo murugo ntamenye uko icyumba cyawe giteye.

Ugomba kandi kuzirikana uburyo bwo gukingura amadirishya y’icyumba kugira ngo hinjiremo umwuka mwiza.
Gutaka icyumba

Mu cyumba cy’uburiri singombwa ko utakamo ibintu byinshi, dore ko hari n’abantu badakunda imitako myinshi.

Mu gutaka icyumba rero ushobora gukoresha bimwe mu bikoresho bisanzwe byo mu cyumba, nka porte manteaux, amatara, cadre…

1.Uburyo wakoresha porte manteau
Nk’uko isanzwe ikoreshwa mu kubika amasakoshe, chainette, amasaha n’ibindi bintu by’agaciro ushobora kuyikoresha utakisha ibyo byose mu cyumba. Twababwira kandi ko atari ibintu byose ushyira kuri porte manteau yo mu cyumba, ushyiraho ibintu uziko umugabo akunda ibyamuhenze abikugurira, ibyo akunda kukubwira ngo ubyambare.

Kubishyiraho bikurinda akavuyo k’ibintu byinshi bitandukanye mu cyumba, bikagufasha kubika ibikoresho byawe ahantu hizewe ,ufitiye umutekano.

2. Amatara nayo ashobora gutaka icyumba bitewe n’amabara mwembi mukunda.

3. Cadre wakoresha iriho ifoto y’ubukwe cyangwa iy’abana iba mubafite, ariko ukajya uhinduranya n’izindi bitewe n’ibyo mukunda kureba no kwibuka.

Violette M.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe