Imyumvire mibi ku buringanire iteza amakimbirane mu miryango

Yanditswe: 01-02-2015

Leta y’u Rwanda yashyizeho polotiki y’uburunganire ngo ibe inkingi mu ikemurwa ry’ibibazo byo mu muryango ariko usanga hari bamwe bagifite imyumvire mibi ku buringanire bigatuma bagirana amakimbirane mu rugo.

Umubyeyi w’abana babiri agira ati : “ Nashakanye n’umugabo wanjye muri 2009 tubyarana umwana wa mbere nta kibazo ariko nyuma yaje gutangira kujya ambwira nabi akankangisha ngo nijye kumurega leta izamvugira kuko yashyize abagore imbere, azaniramo n’iby’umutungo yitwaje uburinganire’

Uyu mubyeyi avuga ko umugabo we atigeraga na rimwe yifuza naho bavuga iby’uburinganire ahubwo agahora amucyurira gusa ngo “ leta yabashyize imbere jya kundega bamfunge ”

Kuri uwo mugabo ngo uburinganire bwasaga nkaho ari ikigeragezo k’umugore we kuko yahoraga ashaka impamvu yamyiyenzaho ngo ajye kumurega batandukane.
Uyu mubyeyi yagize ati : “Umugabo wanjye yagezaho ambwira ko nzazana umutungo w’iwacu bampaye tukawuha agaciro, tukabara nuwo namusanganye, bitahura nkasubira iwacu ngo kuko tugomba kuringanira muri byose”

Ese ni gute abandi baturage bafata uburinganire ?

John kabanda ni umugabo w’imyaka 53 avuga ko iyo bavuze uburinganire yumva bitari byiza ko ahubwo byari bikwiye kwitwa ubwuzuzanye.

“ Erega ubanza abantu barumvishe nabi uburinganire ! Byari kuba byiza iyo babyita ubwuzuzanye mu rugo, uburinganire bukavugwa imbere y’amategeko no mu kazi aho umugore n’umugabo bagomba gufatwa kimwe, naho mu rugo ho ntibikwiye kwitwa uburinganire”

Murekatete Anita ni umubyeyi w’abana batatu avuga ko uburinganire ari umwanya wahawe abagore ngo nabo babone umwanya wo kwiteza imberee kuko mbere nta ruvugiro bagiraga.

Anita agira ati : “ Ubiringanire mbona bwaraziye abagore ngo nabo babone uko bigobotora ikandamizwa ryabakorerwaga ariko na none si umwanya wo gutuma bishyira hejuru kuko n’Imana ijya kurema umugore n’umugabo yavuze ko umugabo ari we mutware w’urugo”

Ese wowe wumva ute uburinganire ?

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe