Uburyo wafungamo imisatsi ukurikije uko isura yawe iteye

Yanditswe: 23-01-2015

Hari uburyo wafunga umisatsi cyangwa ibisuko bitewe n’icyo ukunda ndetse n’isura yawe (face shape). Ubwo buryo ni bwinsh (hairstyles) kandi butandukanye ariko ndababwira bucye muri bwo.

Uburyo bwa mbere ku muntu ufite mu maso harehare (long face,dog shape),uwo muntu ashobora gufunga imisatsi mu buryo bita shinyo,ni ukuvuga kurambura imisatsi neza ukayifungira hamwe,biba byiza ufunze shinyo y’inyuma,bituma isura igaragara neza kuko uba ufite mu maso harambuye.

Ubundi buryo ushobora kuyirekura ,ukayimanura,ugafata iyo ku ruhande rumwe ukayishyira inyuma y’ugutwi,indi ukayimanura bisanzwe,ugasanga ugaragaje uruhande rumwe rwo mu maso.

Ku bantu bafite mu maso hagufi cyangwa se hagutse (round shape) baberwa n’uburyo bukurikira.

Ushobora gufunga imisatsi yawe mo shinyo yo hejuru. Urayisokoza neza, ukayizamurira rimwe iy’imbere, iy’inyuma,n’iyo mu kumisaya yombi ukayifungira hejuru, ushobora gufunga shinyo isanzwe n’agafungisho cyangwa ugafunga shinyo y’ingata.
Iyo nsokozo iba nziza kuri abo bantu bafite mu maso hagufi kuko usanga mu misaya harambutse bigatuma mu maso hagaragara neza.

Ubundi buryo wasokozamo, ni ubwo kuzana imisatsi mu maso, icyo gihe imisatsi y’imbere igomba kuba migufi ugereranyije n’iy’inyuma (coupe chinoise), iy’inyuma ukayirekura, ubundi iyo migufi ukayizana imbere,ikaringanira n’ibitsike(hejuru y’amaso).

Nkuko twabivuze hejuru,ubwo buryo bwo gufungamo imisatsi, wabukoresha unafunga ibisuko (ama meshe).

Jambo Linda

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe