Uko wahaha inkweto muri Kigali

Yanditswe: 21-01-2015

Inkweto ni kimwe mu bikwiye kuranga umukobwa n’umugore uzi kwambara neza. Mu bwoko bw’inkweto zambarwa n’abagore n’abakobwa dusangamo inkweto za magasin n’izacaguwa aho buri wese agenda afite izo akunda kubera impamvu runaka.

Duhereye ku nkweto za caguwa zaba izo mu bwoko bw’inkweto ndende n’ingufi, usanga zose zihuriye ku kuba ziramba ndetse rimwe na rimwe zikaboneka ku giciro gito. Bamwe mu bacuruzi bakoreraga ahahoze hitwa Sar Motor I Remera bazigurisha gahagati y’amafaranga ibihumbi bitanu n’ibihumbi birindwi. ubu iryo soko ryimukiye mu nsi ya gare ya giporoso.

Naho mu mujyi izo nkweto za caguwa zikunze kuba ahitwa ku Muteremuko inkweto za caguwa bazihendamo gake kubera ko zizwiho kuba ziba zitarasaza cyane . inkweto ya caguwa bayigurisha hagati y’amafaranga ibihumbi icumi na cumi na bibiri.

Abambara inkweto za caguwa bo bavuga ko caguwa ari inkweto yihariye utabonana abantu benshi akaba ariho zitandukaniye n’inkweto za magaze(magasin) kuko zo ziba zisa ku bantu benshi.

Inkweto ya magasin igaragara neza bitewe nuko iba ikiri nshya ,ariko usanga uyambaye nk’amezi abiri ikaba irabandutse (iracitse),ukunze gusanga nanone yambawe n’abantu benshi kuko ziba zisa,usanga bitagaragara neza.

Inkweto ya magasin iciye bugufi wayibona ku giciro kiri hagati ya 6000frw-10000frw, ariko kandi hasigaye hariho ama sandale y’udushumi agura hagati y’ibihumbi 3500-4000 mu mujyi. Inkweto iri hejuru ushobora kurimbana cyangwa wajyana mu kazi usanga ihagaze hagati ya 15000frw-30000frw.

Gusa na none muri rusange izo ni inkweto z’ama gazin ziva mu bushinwa ziba zidahenze wasanga mu maduka menshi y’I Kigali mu mujyi.

Hari kandi n’inkweto nshya ariko ziba ari originale akenshi ziva mu burayi cyangwa muri Amerika ziba zikomeye ariko zinahenze aho zigura hagati y’ibihumbi 40,000-80,000 no kurenza. Izi ziba kenshi mu ma maduka mato mato aba mu ma hotel, mu nzu nini nka za UTC na KTC ndetse no mu yandi maguriro aciriritse nka Remera muri -Gisele’s boutique

Kwambara inkweto za caguwa rero cyangwa iza magazin biterwa n’uko umuntu akunda cyangwa se bigaterwa n’amafaranga afite nkuko tubonye ko zigiye zitandukaniye ku bintu bimwe bimwe harimo n’amafaranga zigura.

Byanditswe na Linda kuri www.Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe