Ni bande bemerewe kuzungura n’abatabyemerewe ?

Yanditswe: 18-01-2015

Kuzungura ni uguhabwa ububasha n’inshingano ku mutungo n’imyenda( amadeni) bya nyakwigendera. Izungura ritangira iyo umuntu amaze gupfa, rikabera aho nyakwigendera yari atuye cyangwa se yabaga.

Abana amategeko mbonezamubano yemera ko ari aba nyakwigendera bazungura ku buryo bungana nta vangura hagati y’umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa

Igihe cy’igabana ry’umutungo uzungurwa n’abana, inama y’umuryango igena umutungo wo kurera abana bakiri bato n’ugomba guhita ugabanwa abana bose ba nyakwigendera. Iyo abana bamaze gukura, bagabana ku buryo bungana umutungo usigaye k’uwareraga abana bari bato.

Uzungura wese, igihe yemeye kuzungura agomba kwishyura imyenda ya nyakwigendera hakurikijwe umugabane we mu izungura.

Abantu batemerewe kuzungura :
• Iyo yakatiwe igihano bitewe no kuba yarishe abishaka nyakwigendera cyangwa yarabigambiriye
• Iyo yakatiwe igihano bitewe no kuba yarareze nyakwigendera amubeshyera cyangwa bitewe n’ikinyoma yavuze yatanzweho umugabo,mu gihe icyi kinyoma cyari gutuma nyakwigendera ahanishwa nibura igifungo cy’amezi atandatu
• Iyo yaciye umubano abishaka na nyakwigendera igihe yari akiriho
• Iyo yanze kwita kuri nyakwigendera akiriho mu gihe yagombaga kumufata neza kubera indwara ye ya nyuma, kandi abitegekwa n’amategeko cyangwa se umuco
• Iyo yitwaje intege nke z’umubiri cyangwa zo mu mutwe za nyakwigendera akigarurira umutungo we uzungurwa cyangwa igice cyawo.
• Iyo yagurigishije, akangiza cyangwa akagira ibyo ahimba mu nyandiko abyitirira umurage wa nyuma wa nyakwigendera cyangwa agakoresha umurage wataye agaciro.

Urukiko rwa mbere rw’iremezo rw’aho nyakwogendera yari atuye cyangwa aho yabaga. Nirwo rwemeza ko uwari kuzungura yambuwe ubwo burenganzira. Ikirego gitangwa mu buryo bw’ibirego byihutirwa.

Izungura rikorwa nta rage cyangwa ku buryo bw’irage ry’ibintu byose cyangwa bimwe muri byo

Byanditswe hifashishijwe Itegeko no22/99 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe