Uko watera ihina cyangwa kanta mu madreads
Amadreads ni ubwoko bwiza bw’ibisuko biramba kandi byoroha gutunga ku mutwe, kuko uyafunga uko ushaka cyangwa ukayihorera.
Umuhanga mu gutunganya dreads witwa Clementine yadutangarije ko dreads zisukwa n’abantu bose atari aba rasta gusa nk’uko bikunze kuvugwa. Clementine akomeza atubwira ko dreads zirushaho kubera nyirazo iyo azigirira isuku ihagije ntiyite ku kuba zitagora ngo nawe aterere iyo.
Akomeza agira ati<< icya mbere ni ukumesamo zitarasa nabi cyane, byibura buri nyuma y’ibyumweru 2, ukazikorera retouche, ikindi kandi ukazitaho ukurikije ubwoko bw’imisatsi yawe.>> Igihe wasutse dreads z’umukara kandi ugira imisatsi itukura ushobora guteramo kanta bigasa neza kurushaho, kuko uko imisatsi imera niko igaragaza ibara ridasa na dreads, icyo gihe ukurikije ubushobozi cyangwa icyo ukunda wateramo kanta,ihina cyangwa teinture.
Dore rero uko ubigenza kuri Kanta :
Niba udashoboye kujya muri salon ngo babigukorere byikorere mu rugo.
Vanga kanta n’amazi make nk’ugiye gutera umusatsi usanzwe
Bireke bifate neza
Fata igitambaro gisukuye ushyire hejuru y’imyenda wambaye itandura
Ambara gants zabugenewe, izi wazisanga muri pharmacie
Genda ushyira kanta ku rushyi usiga neza mu mutwe
Nurangiza ubireke byume neza
Sigamo amavuta usanzwe usigamo
Mesamo hagati y’isaaha n’amasaaha abiri
Zumutse ukoresheje seche cyangwa esui-main
Nyuma uzifunge uko ushaka, usanga zisa neza.
Violette M.
Ibitekerezo byanyu
21 janvier 2015, 22:38, yanditswe na Narame Eva
Muraho !byashoboka ko mumpa contact z’umuntu wizewe mu gusuka dreads neza ?thx !
23 janvier 2015, 02:02, yanditswe na Astrida
wajya muri salon Maza saloon nibo bazanye ibyo bisuko mu Rwanda