Gutaka uburiro( sale a manger)

Yanditswe: 16-01-2015

Icyumba cy’uburiro ahantu h’ingenzi mu nzu hakenwe gutakwa ku buryo bw’umwihariko.

Hari uburyo bwinshi bukoreshwa bwo kuhataka :
Gukoresha imitako isanzwe yo mu masoko
Gukoresha ibitambaro
Gukoresha ibikoresho byo ku meza…

Uburyo bwo gutaka uburiro hakoreshejwe ibikoresho byo ku meza wateguye ni uburyo budahenze kandi butuma ku meza hasa neza iyo bukoranwe ubwitonzi,ushobora kuyikoresha nk’igihe wagize ibirori, iyi décor usanga ikeye kandi muri salon hatari akavuyo k’ibintu byinshi by’imitako.

Uyu mutako rero wayikoresha igihe ugiye kwakira abantu benshi ku meza yawe, nko mu minsi mikuru cyangwa wagize abashyitsi benshi. Gukora uyu mutako ntibiruhije kuko ukoresha ibikoresho usanzwe ukoresha ku meza, nk’amasahane,amasorori, ibiyiko, amatase cyangwa amacupa bitewe n’ibinyobwa muri bukoreshe.

Icyitonderwa : ubu buryo bwo gutaka busa neza iyo hari isuku ihagije, haba mu nzu ubwayo, ku meza no mu bikoresho.

Violette M.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe