Uruhare rw’umugore mu gukumira ibyorezo

Yanditswe: 14-01-2015

Hashize iminsi humvikana ubwiganze bwa Maraliya mu duce tumwe na tumwe mu gihugu, ibyo kandi byaje bikurikiye andi makuru yavuzwe cyane ku isi, avuga iby’icyorezo cya Ebola muri Africa cyane cyane iyo mu Burengerazuba. Izo zose ndetse n’izindi zitavuzwe hano ni indwara z’ibyorezo zibasiye ikiremwa muntu ku isi.

Nk’uko twabiganirijwe n’umwe mu bajyanama b’ubuzima wo mu Karere ka Kirehe, ku kigo ndera-buzima cya Cyiyanzi witwa Leoncie Mukamuyange yatubwiye byinshi ku ruhare rw’umugore mu mibereho myiza y’urugo.

Umugore rero, aho ariho hose ku isi ashobora kugira uruhare runini ku rusha undi muntu wese mu gukumira ibyorezo.

Hano iwacu mu Rwanda aho Maraliya iri guca bintu, hari uburyo abagore bashobora gufasha Leta ndetse n’ Abanyarwanda muri rusange gukumira cyangwa guhagarika iyi ndwara, bakoresheje ububasha n’inshingano bafite mu muryango-nyarwanda.

Iby’ingenzi umugore asabwa harimo ibi bikurikira :

Gukangurira abo murugo kuryama mu nzitiramubu iteye umuti buri joro
Gukurikirana ko abana bubahirije iryo bwiriza ryo murugo : ni byiza gukurikirana abana kuko aribo baba badasobanukiwe neza uko maraliya yandura.

Gushishikariza abana n’abakozi gukinga imiryango y’inzu n’amadirishya igihe bwije : aha bagomba kuzirikana ko imibu yinjira mu nzu nimugoroba, bagomba kubyibutswa rero.

Kurandura burundu ibizenga by’amazi bizengurutse urugo cyangwa biri mu rugo batibagiwe n’ ibyatsi bidafite umumaro, bikikije. Gushishikariza abakozi n’abana ko amazi mabi amenwa mu binogo byabugenewe aho bitari bigacukurwa kugirango ayo mazi ntamenwe mu rugo cyangwa hafi y’inzu kuko ari mu bikurura imibu.

Kumenya uko ubuzima bw’ab’umuryango buhagaze : byabya byiza buri joro uko mugiye kuryama kubaza abana uko ubuzima bwabo buhagaze kugira ngo hatazagira ufatwa agatinda kubivuga bikamuviramo gushegeshwa n’indwara.

Kujyana vuba kwa muganga uvuze ko yumva arwaye : twirinde umuco wa kera wo kuvuga ngo reka turebe uko ejo bizaba bimeze ahobora koroherwa, kandi tukirinda kuvura magendu abo mu rugo bagaragayeho uburwayi.

Izi nshingano ni iz’abashakanye bose, ariko umugore niwe nyambere kuko niwe uba hafi y’urugo kurusha umugabo.

Byanditswe na Violette kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe