Wakora iki ubona hari ushaka kugufata ku ngufu

Yanditswe: 06-01-2015

Mu gitabo cyitwa “Talking sex with kids” bavuze mu bantu batatu bafatwa ku ngufu, babiri muri bo baba baziranye n’uwabafashe ku ngufu. Kuba abantu benshi baba baziranye n’ababahohotera bishoboka ko wamenya ibimenyetso by’umuntu ushaka kuzagufata ku ngufu nuko wabyitwaramo.

Jya witegura mbere y’igihe: Jya umenya hakiri kare icyo wakora mu gihe hagize umuntu ushaka kugusambanya, kabone n’iyo yaba ari uwo murambagizanya cyangwa mwene wanyu.

Ibaze uti “nakora iki mu gihe hagize umuntu unkoraho ku buryo atuma numva mbangamiwe?” Jya uteganya uko wakwikura mu ngorane.

Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya ihohoterwa no gufatwa ku ngufu gitanga inama igira iti “jya ugira ijambo ry’ibanga uziranyeho n’incuti n’abagize umuryango kugira ngo niwumva ubangamiwe uhite ubahamagara ubabwire rya jambo, ku buryo bahita bumva ko hari ikitagenda, ariko umuntu muri kumwe ntamenye icyo uvuze. Icyo gihe incuti cyangwa abagize umuryango wawe bashobora guhita baza kugufata cyangwa se bagatuma ubona uburyo bwo gutandukana n’uwo muntu.”

Ibaze uti “Ese namaze guteganya icyo nakora ngo nikure mu ngorane?
Jya wishyiriraho imipaka kandi uyubahirize. Urugero, niba hari uwo murambagizanya, mwagombye kuganira mukareba imyifatire ikwiriye n’idakwiriye. Niba uwo murambagizanya yumva ko mudakwiriye kwishyiriraho iyo mipaka, mugomba gutandukana, ugashaka undi wubaha amahame ugenderaho.

Haba umuhingu cyagwa umukobwa buriwese ashobra gufatwa ku ngufu,gusa izi nama zibanda ku bavuga ko bashobora gufatwa ku ngufu n’umuhungu bakundana, mwenewabo cyangwa se umukoresha wabo ku kazi, n’undi muntu muba musanzwe muziranye. Mbere yo kuba yashyira mu bikorwa ibyo yifuza akenshi uba warabonye ibimenyetso mbere, bityo nawe ukaba ugomba gufata ingamba hakiri kare ukirinda.

Byanditswe hifashisgijwe inyandiko “ Ni iki nkwiriye kumenya kubirebana n’ihohotrwa rishingiye ku gistina” yateguwe n’Abahamya ba Yehova.

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.