Amarasta y’ubudodo maremare

Yanditswe: 30-12-2014

Amarasita asukishijwe ubudodo nayo usanga agaragara neza kandi akaba yagirwa maremare nkuko asutswe mu mameche aba ameze.

Ku bantu benshi bakunda gutinya gusuka ubudodo bavuga ko bubababaza ariko burya biterwa n’umuntu ugusuka kuko iyo ufiite umuntu wizeye ko azi gusuka agusuka utababara kandi ibisuko byawe bigasa neza.

Mu gihe wagize ikibazo cyo kubabara wasutse ubudodo fata amazi ashyushye ukandishe imbere aho ibisuko bifatiye kuko ariho hababara cyane ubundi wirinde kuba ubifunze cyane ukurure gahoro kugeza bitangiye kumenyera.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe