Uko wakwirinda gupfuka imisatsi y’imbere

Yanditswe: 21-12-2014

Hari abantu benshi bapfuka imisatsi y’imbere ugasanga ari migufi kandi iy’ahandi yo ari miremire bitewe n’impamvu zitandukanye. Dore ibyo ugomba kwitwararika kugirango wirinde gucika imisatsi y’imbere.

Kwirinda gukurura imisatsi cyane mu gihe uri kuyifunga : Byaba byiza mu gihe ufite imisatsi cyangwa se no mu gihe washyizeho ibisuko kujya wirinda gufunga imisatsi ukurura cyane kuko bituma imisatsi y’imbere icika kuko aba ariyo ituruka kure kugirango igere aho ufungira shinyo.

Gufunga neza umusatsi mu gihe ugiye kwoga : niba ugiye koga kandi ukaba utari bwoge mu mutwe kuko usutse cyangwa ufite imisatsi idafurwamo buri munsi, jya wibuka kwambara agakoresho ko kujyana muri dushe gafunga imisatsi yose kuko iyo amazi akoze ku misatsi kandi idefirije usokoza igacika cyangwa waba ufite ibisuko wazasukura ugasanga imisatsi yarizinze cyane wazajya kuyisokoza igacika.

Jya witondera abantu bagusuka ; iyo umuntu ugusuka akurura cyane imisatsi mu gihe ari kugusuka bituma ya misatsi yo ku mpande akenshi uhambura ugasanga yaracitse kuko aba yarayikuruye cyane.

Jya ushaka umuntu uzi guhambura ibisuko neza : mu gihe cyo guhambura nabwo ushobora kubikora nabi ukaba watuma umusatsi ucika cyane cyane uw’imbere kuko uba warakuruwe cyane mu gihe bagusukaga.

Biba byiza rero iyo ushatse umuntu uzi guhambura akagukuriramo n’amabu (bouts) cyangwa se ukayikuriramo ugenda ufata umusatsi muke muke udashokoreje yose rimwe kuko bituma imisatsi icika.

Kumenya neza produit ijyanye n’umusatsi wawe, mu gihe ugiye kudefiriza. ndetse ukanamenya izo kwoza mu misatsi zijyanyre n’ubwoko bw’imisatsi yawe. Mu gihe utabizi wabaza inzobere mu bijyane n’imisatsi

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe