Inkoko n’ubunyobwa
Iyi ni isosi nziza kandi yoroshye guteka ikaba ikozwe muri pate (pâte) y’ubunyobwa. Iyi pate itandukanye n’ifu y’ubunyobwa dukoresha mu guteka ibiryo bitandukanye ahubwo ni pate akenshi ikoreshwa mu gusiga umugati hari n’abayita confiture y’ubunyobwa. Pate nziza yo gukoresha kuri iyi recette ni ikorerwa mu rwanda kuko iva hanze akenshi iba yoroshye. Akenshi izo mu Rwanda ziboneka ku masoko ni izikorwa n’Umushumba mwiza.
Ibikoresho
Inkoko iri kumwe n’amagufa n’ibinure : 500 gr
Igice cy’inyama y’inka cyangwa lard mu gihe ubishatse
Igitunguru gihase kidakase 1
Umufa ucuruzwa mu buryo bw’udu cubes
Ikibabi ya laurier 1
Urusenda rw’umuhondo 1
Agace k’agakombe ka ya pate y’ubunyobwa ½
Utubabi twa celeri
Uko itekwa
Shyira inkoko na lard n’inyama z’inka niba uri buzikoreshe, igitunguru gihase, cube y’umufa, agasenda n’ikibabi cya laurier mu gisorori hamwe na litiro y’amazi.
Pfundikira, ubishyire ku muriro bibire ku muriro muke mu gihe cy’isaha kugirango ubone umufa.
Umufa umaze gutungana, fata ya pate y’ubunyobwa uyishyire mu gisorori kinini wongeremo umufa muke. Uvange neza kugirango ubunyobwa bunoge.
Ongera iyi mvange muri cya gisorori kirimo ibyo watetse mbere ukomeza kuvanga
Bireke bibire ku muriro muke mu gihe cy’iminota 15
Kuramo rwa rusenda n’inkoko. katamo uduce duto uzisubize muri ya sosi.
Tegura iyo potage wayitatse utubabi twa celeri warapye.
Ubishatse ushobora kongeramo akayiko ka sauce tomate (byaba byiza ari iya Sorwatom) cyangwa inyanya mbisi wakase.
Iyi sosi ushobora kuyitegurana n’imizuzu watetse(banane platin)
byanditswe na Madama Marie, coach culinaire Tel 0785296033